Ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga (e-commerce) abahanga basobanura ko ari igura n’igurisha bikorerwa kuri murandasi – web (soma nka: urwagashya). Ubu bushabitsi bukoresha ikoranabuhanga mu gucuruza hifashishijwe inziramugozi, kohererezanya amafaranga, igenzura ry’uruhererekane rw’ibicuruzwa, kwamamaza kuri murandasi, kugenzura ibintu mu bubiko ndetse n’ikusanyamakuru ryerekeranye n’ubucuruzi.
Iri koranabuhanga mu bucuruzi rimaze hafi imyaka 47 ritangijwe n’abanyeshuri ba kaminuza ya Stanford bagurisha urumogi kubo muri kaminuza ya MIT rwakoreshwaga muri laboratwari. Ubu bucuruzi bwifashishaga ikoranabuhanga rya ARPANET riri muzashingiweho hakavuka murandasi twifashisha kuri ubu.
U Rwanda ntirwasigaye muri iri koranabuhanga n’ubwo rigifite intege nke ariko mu myaka mike ishize hagenda hagaragara iterambere muri ubu bucuruzi. Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1,2 babasha gukoresha murandasi mu buryo buhoraho, bari mu byatumye guverinoma y’u Rwanda ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo no kurinda ubusugire bwa serivise zitandukanye zitangirwa kuri murandasi. Muri izo ngamba hari nk’irebana n’umutekano w’ibanze ku makuru y’umuntu ku giti cye arebana cyane no kwishyurana hakoreshejwe amakarita.
Uretse n’ibyo kandi leta nayo ubwayo yatangiye gutanga serivisi zayo igeza ku abaturage ibinyujije ku ikoranabuhanga aho nabo mu kwishyura bifashisha ikoranabuhanga. Gusa, abaturage batandukanye ndetse n’abakora ubundi bucuruzi butandukanye baracyakoresha cyane kwishyurana, kugura no kugurisha bya gakondo.
Kuri ubu, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda ritambukiranya imipaka ni irikoresha icyerekezo “abashabitsi – abaguzi” akenshi ryiganje mu kugura amatike y’indege, amahoteri, gukorana n’amabanki, kugura ibiryo bikagusangishwa iwawe, ndetse no kohererezanya ibintu. Ni ikintu gishya mu Rwanda ariko kiri gukura vuba cyane kubera ko urubyiruko by’umwihariko ruri gushyiramo ingufu zigaragara.
Muri bamwe bakomeye mu Rwanda mu gutanga serivisi z’ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga harimo Ihahaonline ltd. Ihaha iri mu bambere batangije gucuririza kuri murandasi ku rubuga rwabo rwa www.ihaha.rw
Imwe mu mbogamizi zituma ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga icumbagira muri Afurika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko ni uko akenshi usanga amaporogaramu yifashishwa aba yaracuzwe n’abanyamahanga ba za Burayi, Amerika cyangwa se Aziya. ibi bituma abantu batabyisangamo kubera ko akenshi biba byaratunganyijwe hatarebwe ibyo abagenerwabikorwa bakeneye.
Muri gahunda yo guteza imbere ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga ikigo SG LTD guhera ku itariki ya 31 Ukuboza 2018 gishyize hanze servisi nshya cyise KezaPlex. Iyi servisi izafasha abantu kubona amakuru atandukanye, aho abantu bazagira amahirwe yo guhaha ku giciro gito igihe guhaha bikoreshejwe coupons. ubu ni uburyo buteye imbere bwo kwegera na guha serivisi zinoze abakiriya. Iyi servisi kandi izafasha abakiriya yohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni imwe yashyizwemo ikoranabuhanga rya Keza aho bohereza PSN508 kuri numero hakurikijwe amabwiriza bitewe n’aho uherereye.
Icyo umukiriya akora gusa ni ukohereza ubutumwa kuri imwe muri aya matelephone (Keza Devices) afiteho ikoranabuhanga rya Keza (Keza Technology): Keza MTN Rwanda Device +250-783-555 365; Keza Airtel Rwanda Device : +250-738-193-603 and Keza USA Device +1414-215-3934. Abakiriya bashobora ariko no kohereza ubutumwa ku ikoranabuhanga rindi ryakozwe ryitwa WebText rituma ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri www.KezaPlex.com/Webtext
Urugero rw’uko bikorwa, nk’iyo umukiliya ashaka kubona coupon ya Ihaha yohereza ubutumwa bugizwe na PSN508 Ihaha. Naho nko kugira ngo umukiriya abone coupon ya Papa Johns akohereza message yanditse mo “PSN508 PapaJohns” ubundi ubundi akabona coupon imufasha kubona igiciro kigabanyije kuri murandasi.
Kuri ubu KezaPlex ifitanye amasezerano y’ imikoranira na Ihaha Technologies. Abaherereye muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika bashobora kuyikoresha baka coupons ku bindi bigo by’ ubucuruzi nka Papa John’s. KezaPlex ifite gahunda zo kwagura yongeraho n’ andi maguriro yandi ariko kuri ubu ikaba iri kwibanda cyane ku maguriro yo mu Rwanda.
Amakuru yose ya KezaPlex n’ibikorwa byayo byose bigaragara ku rubuga rwayo www.KezaPlex.com. Iyi serivisi igamije gufasha abanyarwanda kubona serivisi z’ umwimerere kandi bakabasha guhaha biboroheye.
=========END==========